Skip to main content Skip to page footer

URWEGO RW’UMUVUNYI RWATANGIJE ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA 2022

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya Ruswa uzaba tariki ya 09/12/2022, hateguwe Icyumweru cyo Kurwanya ruswa cyatangiye ku wa 26/11/2022 ku nsanganyamatsiko igira iti “Twimakaze Indangagaciro zo kurwanya ruswa, inkingi y’Iterambere rirambye”.

Mu gutangiza iki Cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, Abagize Inama Ngishwanama zishinzwe kurwanya akarengane na ruswa ku Rwego rw’Akarere n’abandi batandukanye bitabiriye umuganda wabaye tariki 26 Ugushyingo 2022 batanze ubutumwa mu muganda rusange wabaye hirya no hino mu Gihugu, aho abaturage bibukijwe ububi bwa ruswa bibutswa kandi ko bagomba gutanga amakuru kuri ruswa.

Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi nabo batanze bifatanyije n’abaturage b’Umujyi wa Kigali, mu Karere ka KIcikiro aho bakoreye umuganda wo gutera ibiti ku musozi wa Mburabuturo.

Ruswa ni ikibazo gihangayikishije Isi muri rusange kuko ibangamira iterambere ry’Ibihugu n’iry’ababituye n’imibereho myiza yabo. Ikibazo cya ruswa kirareba Ibihugu byose byo ku Isi byaba ibifite ubukungu buteye imbere n’ibikiri mu nzira y’iterambere. Ni yo mpamvu Ibihugu byishyize hamwe bishyiraho umurongo n’ingamba zo guhangana nayo.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru nyuma yo gutangiza Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa,  Umuvunyi Mukuru Madamu NIRERE Madeleine yavuze ko imwe mu ngamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda ari ubukangurambaga ku bubi bwa ruswa no gusesengura ibyuho bya ruswa mu mikorere y’Inzego kandi ko muri iki cyumweru bazakoramo ibikorwa bitandukanye byo kurwanya ruswa hagamijwe kugira Igihugu kizira ruswa.

Yagize ati “Ubu tariki 9 Ukuboza uyu mwaka wa 2022, tuzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, mu kwizihiza uyu munsi Mpuzamahanga, u Rwanda rwashyizeho icyumweru cyihariye cyo kuyirwanya aho hategurwa ibikorwa bitandukanye byose bigamije kuzamura imyumvire y’abarutuye ku bubi bwa ruswa n’uruhare rwabo mu kuyirwanya”.

U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zigamije gukumira no kurwanya ruswa: Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) iteganya ko muri 2024, ikigero cyo kurwanya ruswa kizava kuri 86,56% (RGS 2016) kikagera kuri 92,56% muri 2024 mu gihe muri 2050 u Rwanda rugomba kuzaba ruri mu bihugu bya mbere ku isi mu kurwanya ruswa.

 

 

Back