Skip to main content Skip to page footer

URWEGO RW’UMUVUNYI RWIFATANYIJE N’ABANYARWANDA MU KWIBUKA KU NSHURO YA 27 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994

Kuri uyu Wagatanu tariki 11 Kamena 2021, Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mwaka wa 1994.
Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bahawe ikiganiro hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ku nsanganyamatsiko igira iti “Gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Iki kiganiro cyatanzwe n'uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside CNLG, Bwana Bimenyimana Valens yibanze ku byaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyaha byo gufobya jenoside n'uburyo bihanwa mu mategeko.
Bwana BIMENYIMANA yanagaragaje ko ibikorwa nk'ibyo bigaragara haba mu gihugu ariko  cyane cyane hanze y’u Rwanda.Yashimangiye  ko  n'ubwo hari abapfobya  Jenoside ko bidashoboka ko amateka asibangana kuko Jenoside yakorewe Abatutsi  yabaye  ku mugaragaro kandi ikaba yarateguwe igihe kirekire .
Yagaragaje ko mu kuyirwanya no kuyikumira hashyizweho ingamba zirimo Kwigisha binyuze mu biganiro, itorero, kwibuka, kwifashisha ubutabera, ubufatanye mpuzamahanga na dipolomasi n'izindi zashyizweho mu rwego rwo guhana icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano nayo.
Umuvunyi Mukuru Madamu NIRERE Madeleine, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari umwanya wo kunamira,gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, no gukora ibikorwa bigamije guhangana n’ingaruka zayo, kurwanya ingengabitekerezo no guharanira ko itazongera kubaho ukundi. Yanavuze ko uyu ari uwanya wo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Yagize ati “ Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni umwanya wo guhumuriza no gufata mu mugongo abayirokotse no gukomeza kwiremamo icyizere cyo gukomeza kubaho”.
Umuvunyi Mukuru yibukije kandi abakiri bato kumenya amateka y'igihugu cyacu, kuyikumira, kurwanya ingengabitekerezo yayo kimwe no guhangana n'abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y'ikiganiro bagejejweho n'uhagarariye CNLG, abakozi n'Abayobozi b'Urwego rw'Umuvunyi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kamonyi, aho bunamiye abashyinguye muri urwo rwibutso  bangana n'ibihumbi 47, 497 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bakaba bateye inkunga yo kubungabunga Urwibutso ingana yatanzwe n’Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi.

Back