Skip to main content Skip to page footer

Nyagatare: Umuvunyi Mukuru yakirijwe ibibazo  birimo abangirijwe n’iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo ndetse n’inzu zasenywe  n’intambi

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bagejeje ku Muvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, ibibazo birimo kudahabwa ingurane ku muhanda wa kaburimbo uri kubakwa uva Nyagatare-Rukomo, ikibazo cy’abangirizwa imitungo n’intambi ahacukurwa kariye ikora uwo muhanda ndetse n’ibibazo by’abadafite ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi bibishingiyeho.

Ibi bibazo yabigejejweho n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu bukangurambaga ari kuhagirira kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 28 Gicurasi 2021. Buri kubera mu Mirenge ya Nyagatare, Mimuli na Rwimiyaga bukaba bugamije gukumira no kurwanya akarengane na ruswa hakirwa ibibazo by’abaturage

Mu bibazo byagejwe ku Muvunyi Mukuru harimo ibyabonewe ibisubizo ako kanya, ibyahawe umurongo naho ibindi bihabwa itsinda ririmo inzego z’ibanze kugira ngo zibicukumbure zizahe raporo Urwego rw’Umuvunyi.

Abaturage bavuga ko batahawe  ingurane ku mitungo yabo babariwe mu myaka itatu ishize abandi babwiye Umuvunyi Mukuru ko barimo gusenyerwa inzu zabo  biciye mu guturitsa intambi ahacukurwa kariyeri yo kubaka umuhanda Nyagatere-Rukomo.

Bisarikwa Emmanuel uri mu baturanye na kompanyi ikora umuhanda Nyagatare- Rukomo, yavuze ko inzu ye imaze gusenyuka inshuro eshatu kubera guturitsa intambi.

Ati “ Aba bakora umuhanda Nyagatare- Rukomo batuye ruguru y’iwanjye iyo baturikije intambi inzu yanjye irasaduka imaze gusaduka inshuro eshatu nkayisana ikongera igasaduka, kuva 2019 narabivuze kugera ku Karere ntibagira icyo bamfasha uyu munsi rero nizeye ko Umuvunyi Mukuru hari icyo amfasha.”

Mukankubana Jeovanis we yavuze ko abaturitsa urutambi basenye inzu ye mu mwaka wa 2019 bamubwira ko bazamwubakira inzu ye cyangwa bakanamuha amabati ariko ngo ntibyakozwe ari nayo mpamvu yahisemo kubarega.

Ati “ Nabibwiye inzego z’ibanze ntizagira icyo zimfasha yewe twanabibwiye abaturutse ku Karere nabo batubwira ko bazabikurikirana none hashize imyaka ibiri, inzu ndimo irenda kumngwira kandi baracyaturitsa intambi kuburyo twe twifuza ko batwimura tukahava.”

Abaturage icyenda bishyuwe nyuma yo gufashwa n’Umuvunyi Mukuru

Abaturage icyenda bari bamaze imyaka irenga ibiri babariwe ibikorwa byabo ariko batarishyurwa batumwe konte zabo kugira ngo bashyikirizwe amafaranga yabo nyuma yaho babwiriye Umuvunyi Mukuru ikibazo cyabo.

Ntabakujije Verediyana ufite imyaka 57, yavuze ko hashize imyaka ibiri acumbitse nyuma yaho abakora umuhanda basenyeye inzu ye ntibamuhe ingurane y’ibye byari byangiritse.

Ati “ Bari bambariye miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300 ariko ntibayampa rero mbibwiye ubuyobozi burakurikirana none bagiye guhita bayampa, ni ukuri nishimiye ko banyishurije nkaba ngiye kuva mu icumbi narimazemo imyaka irenga ibiri.”

Ndorayabo Sarah ufite imyaka 76 we yavuze ko inzu ye yaridutse ubwo batsindagiraga umuhanda, kuvva icyo gihe ngo yatakambiye inzego z’ibanze ngo zimufashe kwishyuza ntibyakunda kugeza ubwo ikibazo cyabo bakigejeje ku Muvunyi Mukuru akabishyuriza.

Ati “ Bari bambariye miliyoni imwe n’ibihumbi 300, sinahingaga nari ntunzwe n’abaturanyi banjye, hari hashize igihe kinini ariko Imana ishimwe kuba mfashijwe gukemurirwa ikibazo.”

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko ibibazo byinshi babonye babiboneye ibisubizo birimo iby’abaturage basabaga ingurane, icyenda bakaba bahise bishyurwa, yavuze ko ikibazo kikirimo kuri ubu ari inzu ziri gusenyuka nyuma agasaba ko abo bantu nabo babarirwa nk’abandi byaba ari ukwishyurwa bakabishyura byaba ari ukubasanira bigakorwa.

Ku kijyanye n’ikibazo cy’intambi, Umuvunyi Mukuru yasabye ubuyobozi bw’Umurenge kumvikanisha abaturage na rwiyemezamirimo ku cyo agomba kubishyura.

Ati “ Twasabye ko ubuyobozi bwajya mu kibazo bakareba uwo rwiyemezamirimo n’abaturage bakabumvikanisha, twashyizeho itsinda ririmo abayobozi bo ku Karere n’abo ku Murenge ubwo rero tuzakurikirana turebe ko cyakemutse mu gihe twemeranyijweho.”

Ubu bukangurambaga buri gukorwa n’Urwego rw’Umuvunyi mu Karere ka Nyagatare buri gukorwa ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi aho abagana ibigo nderabuzima bahawe ibikoresho birimo imitaka n’imipira yo kwambara biriho ubutumwa bwo kurwanya ruswa n'akarengane.

Back